mercredi 27 juillet 2011

Dutegereje kugaruka kwa YESU KRISTO

Dutegereje kugaruka kwa YESU KRISTO

Barababaza  bati : »yemwe bagabo b’i Galilaya ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru ? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nkuko mumubonye ajya mu ijuru »(ibyakozwe 1 :11)

Umwami wacu Yesu yadusezeranije ko azagaruka 
Iyo dusomye mu byanditswe byera, , dusanga kugaruka kwa Kristo kuzaba mu byiciro bibiri :
•Azabanza atware itorero rye:” kuko umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, n’uko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe nabo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose »( 1abatesalonike 4 :16-17)
•Ubwa kabiri azazana n’abera(itorero rye) baje kumara imyaka 1000 hano ku isi no guca imanza(ibyahishyuwe 20)



.1.UKUZAMURWA KW’ITORERO

Yesu nagaruka, icyambere kizaba kimuzanye ntabwo ari uguca imanza, ahubwo azaba aje gufata abizera ngo bazabane nawe iteka ryose. Azaza agume mu kirere kandi amaso yose azamubona.Abera bazamusanganira. Ntitugomba kwititanya ukugaruka kwe aje gutwara itorero no kugaruka aje gucira abantu imanza.
Dore uko bizagenda:
Soma :1Abakorinto 15:1-53
Nta numwe uzi igihe azagarukira niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye. » Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir’ urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse, atazababtungura agasanga musinziriye. Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘ Mube maso ‘ « (Mariko 13:35-37)
TUGOMBA KUMENYA KO ABAKRISTO BOSE BATAZAGENDERA RIMWE KUKO HARI ABAZASIGARA BABABAZWA MU GIHE CY’IBYAGO BY’ IMPERUKA( Ibyahishyuwe15,16)
ISENGESHO: Dusabe Imana kugira ngo ituzibure amatwi tuzashobore kumva iyo mpanda kandi tuzashobore kugenda mu bambere.

2.ANTIKRISTO-IMYAKA IRINDWI YO KUBABAZWA

Yesu akimara gutwara itorero rye, hazakurikiraho imyaka irindwi yo kubabazwa kandi nanibwo hazaduka antekristo bivuga urwanya Kristo ari kumu garagaro, ari mu bikorwa ari no ku mutima.
Muri Daniyeli 7:25- 9:27-11:36-41 batubwira ibya antekristo uzaduka itorero rimaze kuzamurwa ndetse no mu byahishuwe 13:4-7 baramuvuga
Azaza afite ububasha yahawe na Satani( ibyahi 13:2)

ANTIKRISTO AZAGIRANA INTAMBARA N'ABERA 

Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose; kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko; kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira. —Daniyeli 7:25
NTUKIGERE URAMYA IGISHUSHANYO CYA ANTIKRISTO 
(Umwanzi urwanya Kristo)
Umuyobozi w'Umunyadini w'isi Afasha Umwanzi urwanya Kristo Gushuka Abari mu Isi. Ambaza (Ramya) cyangwa Upfe!
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa, yari ikomerekejwe n'inkota, ikabaho. Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge, kandi cyicishe abatakiramya bose. Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma, wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro. —Ibyahishuwe 13:14, 15 na 19:20a

ANTIKRISTO: UMVIRA CYANGWA WICWE N'INZARA 

Itera bose, aboroheje n'abakomeye n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga: kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa cyangwa umubare w'izina ryayo.... Ufite ubwenge, abare umubare w'iyo nyamaswa,...kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu. —Ibyahishuwe 13:16-18
Biraruta Kwinjira mu Ijuru Ushonje Kuruta Kujya mu Irimbukiro Wijuse
ABANTU BOSE BARAMYA ANTIKRISTO BAZACIRWAHO ITEKA, CYANGWA SE ABAHABWA IKIMENYETSO CYE KU MUBIRI WABO KUGIRA NGO BEMERERWE KUGURA CYANGWA KUGURISHA 
Marayika wundi wa gatatu akurikiraho, avuga ijwi rirenga ati "Umuntu naramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w'Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k'umujinya wayo. Kandi azababazwa n'umuriro n'amazuku imbere y'abamarayika bera n'imbere y'Umwana w'Intama; ntibaruhuka ku manywa na nijoro, abaramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy'izina ryayo."
...Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti "Andika uti `Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.'" Umwuka na we aravuga ati "Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye." —Ibyahishuwe 14:9-13

3.HARIMAGEDONI, INTAMBARA IRWANYA KRISTO IHAGARARA 

Nyuma y’imyaka 3,5 antekristo yadutse hazaba intambara ikomeye(ibyah 19:19
Abadayimoni Bateranyiriza Amahanga hamwe kugira ngo Arwane
Kuko ari yo myuka y'Abadayimoni, ikora ibitangaza, igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose. Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni. —Ibyahishuwe 16:14 na 16
Kristo Abohoza Igihugu Cye n'Ubwoko Bwe Bwatoranijwe, Isirayeli
Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye...Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose; abazaryikorera bose bazakomereka cyane; kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya." Maze Uwiteka azahurura arwane n'ayo mahanga, nk'uko yajyaga arwana mu ntambara. Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu. Bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene, kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa. —Zekariya 12:2a, 3; 14:3, 12
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? —Abaroma 8:31b
Yesu Kristo ubwe niwe uzarangiza iyo ntambara amaze kurimbura Antakristo hanyuma antekristo n’abahanuzi b’ibinyoma bajugunywe mu nyanja yaka umuriiro n’amazuku(ibyahishyuwe 19:20, 20:10, 2 abatesalonike 2:8)

4.INGOMA YA YESU Y’IMYAKA IGIHUMBI HANO KU ISI

ABAMALAYIKA BAHANUYE KO AZAGARUKA NKUKO YAGIYE ( IBYAKOZWE 1:11-12)
•AZAGARUKA NK’UMWANA WUMUNTU
•ABANTU BOSE BAZAMUBONA
•AZAZA ATUNGUYE
•AZAZA MU BWIZA BWA SE
•AZAGARUKA N’ABAMALAYIKA
•AZAGARUKANA N’ABERA
•AZAHAGARARA KU MUSOZI WA ELAYO(MONT DES OLIVIERS)
•AZAGARUKA GUCA IMANZA
Ibyanditswe byera bivuga ko ibihe bizashyira hanyuma Yesu akaza kwima imyaka igihumbi(ibyahishyuwe 20:1-20)
Satani azafatwa ajugunywe ikuzimu amaremo imyaka igihumbi(ibyahishyuwe 20:1-3)
Abishwe bazize Yesu n’ijambo ry’Imana muri bya bihe byo kubabazwa by’imyaka irindwi bazazurwa bimane na Kristo imyaka igihumbi.
Umuzuko wa mbere uzaba ugizwe n’ibice bibiri:
•Abakijijwe bazazuka Kristo aje gutwara itorero rye
•Abahowe Kristo n’ijambo ry’Imana mbere y’ingoma y’Imyaka igihumbi

IBIZARANGA IYO NGOMA Y’IMYAKA IGIHUMBI

•Izaba ari ingoma y’ubutabera, amahoro n’umunezero n’ubuzima buzira umuze
•Abizera bazimana na Kristo kandi bazaba abatambyi
•Abisirayeli bazaba ubwoko bukomeye cyane, bazabwiriza amahanga kandi babe isoko y’umugisha
•Amoko azigishwa kandi ahindukirire Uwiteka(yesaya 17:7)
•Ubwo bwami ntabwo azaba ari ijuru buzaba hano ku isi
•Urupfu ruzaba rukiriho(yesaya 65:20)
•Yesu azategekesha inkoni y’icyuma(ibyahishyuwe 11:15) kuko agomba gushyira abanzi be munsi y’ibirenge bye. Umwanzi wanyuma azarwanya ni urupfu(1abakorinto15:25)

5.UMUZUKO WA KABIRI N’URUBANZA RWA NYUMA

Nkuko twabibonye umuzuko wa mbere uzaba mbere y’ingoma y’imyaka 1000.
Nyuma y’iyo ngoma,Satani azabohorwa igihe gito hanyuma afatwe ajugunywe mu nyanja yaka umuriro n’amazuku(ibyahishyuwe 20:7-10)
Kristo azaca imanza, ashyire hanze ibikorwa by’umwijima byose ni bwo hazaza umuzuko wa kabiri; abanyabyaha bazazuka bacirwe imanza(ibyahishyuwe 20:12-13)
Bazacirwa imanza zihwanye n’ibyo bakoze
Ibitabo bizabumburwa bacirwe imanza hakurikijwe ibyanditswe abatazaba banditswe mu gitabo cy’ubugingo, bazajugunywa munyanja yaka umuriro n’amazuku(ibyah 20:12-15)
Urupfu n’ikuzimu bizajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku urwo ni urupfu rwa kabiri(ibyah 20:11; 2 petero 3:7; abaheburayo 1:10)
Hanyuma dutangire ubuzima bw’iteka.
Wowe usomye iyi nkuru wumva umugabane wawe ari uwuhe?Yesu azaducira imanza zihwanye n’ibyo twakoze tukiriho. Isuzume urebe ibyo wakoze n’ibyo ukora mbere y’uko Yesu agaruka, igihe cy’imbabazi kikiriho.

Ese hari umusore wakwa umugeni hanyuma akagenda  akarekera aho?Ntamutwara kugirango bazabane akaramata? Niko na Kristo agiye kugaruka gutwara itorerero rye yakoye amaraso y'igiciro kinshiku musaraba.
  mwene so Ruhinda Moise

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire